Menya bihagije umuhanzi Masamba Intore, ese ni muntu ki?
Yitwa Msamba Intore ni uwa Sentore, akaba ari umuhanzi ubimazemo igihe kinini kane, wabivukiyemo muri make nkuko yabitubwiye doreko yagiye kuri scene afite imyaka 6, ahimba indirimbo indirmbo ye ya mbere afite imyaka 13, kandi ngo na Se ari umuhanzi na Sekuru yari umuhanzi witwaga Munzenze abenshi bakaba bamuzi i Nyaruguru.
Ubuzima:
Masamba ni umubyeyi ufite abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri. Masamba yavukiye i Bujumbura mu Ngagara, mu mwaka wa 1968, avuka mu muryango w’abana 9 Masamba akaba ari uwaka 4, umwe niwe witabye Imana abandi bose baracyahari. Yize amashuri ye mu Ngagara muri ecole protestante, ayisumbuye ayiga i Bujumbu na Bacc 1 i Bujumbura yiga Psycologie et science de l’education, akomeza nubuhanzi bwe aho yarari mu buhungiro, kugeza ubwo yaje kujya ku rugamba rwo kubohoza i gihugu.
Ubuhanzi:
Masamba nkuko yabitangarije, ubuhanzi ngo yabutangiye akiri muto kuko Se yari umuhanzi ukomeye cyane waririmbaga i Bwami kwa Rudahigwa, Masamba afite imyaka 5 yatangiye kubyina, yigiyeho imbere mu mwaka 9 atangira guhamiriza, ageze imyaka 11 nibwo yatangiye ubuhanzi bwo kuririmba, aho yaririmbaga mubasaveri anaherekeza amakorali kuririmba akabivanga nibyo Se yamwigishije, ku mwaka 14 nibwo yahimbye indirimbo ye ya mbere umubyeyi we aramukosora. Msamba yatubwiyeko ku mwaka 6 hari ahantu Se bamutumiye aramuherekeza ngo arabyina cyane abantu barishima. Aho mu Ngagara kandi ngo Masamba yari umutoza w’itorero ryari rihari aho mubuhungiro.
Kubijyanye no gucuranga ngo Masamba azi gucuranga Inanga kandi ninacyo gicurangisho cya Muzika akunda cyane, azi kandi kuvuza ingoma za Kinyarwanda, ngo azi kandi no gucuranga Gitari ariko bitari cyane. Masamba kandi ngo ashobora kuririmba mu rurimirw’igifaranga, icyongereza, hamwe n’igisuhwali, gusa ngo ntago abikunda akunda kuririmba mu rurimi rw’ikinyarwana kuko ariwo rumufasha gusobanura neza inganzo ye mundi z’amahanga.
Masamba ngo amaze kujya mu ma festival zo ku rwego rwo hejuru zirenga 80 zagiye zibera mu bihugu bitandukanye harimo izabereye mu Bwongereza Festival yitwa Umadi, Festival ya Matafu muri Isiraheli, Festival ya Myoroke muri Esipanye, mu Bufaranga, mu Budage, mu Bubiligi mubihugu bya Carabie bya Martine Festival ya Afro Jazz, Festipam muri Congo Brazza nahandi, Naho ngo Awards hariyo yaboneye mu Bubiligi niyo yahawe inaha mu Rwanda kubw’indirimbo “Nyeganyega” hamwe naza reconnaissance nyinshi yagiye abona. Aherutse kandi mubuSuwisi muri centre culturelle ya Zirike, muri Afurika yepfo aho yakoranye na Soetto Gospel Choir indirimbo “Abiwacu muraho”.
Masamba kandi ngo yanagaragaye akina anaririmba muri Theatre yamenyekanye cyane ku mugabane w’ubirayi yitwa “Rwanda 1994” ivuga amateka y’u Rwanda kuri Jeneside yakorewe abatutsi. Masamba ngo niwe wihimbira indirimbo ze texte (Lyrics) na melody gusa nta lebel agira nubwo mu minsi ya vuba ara afite lebel ye izitwa “Gakondo Lebel”, Gusa ngo aba producer akunda gukorana nabo kandi yemera harimo Aaron Tunga, Pastor P na Bob. Ngo indirimbo Masamba afite zikabakaba 165 hakaba nizo Se yasize nazo mu minsi ri imbere azajyana mu studio akazikora.
Dore indirimbo 3 Masamba kuriwe yadutangarije ko akunda cyane kurusha izindi “Wirira”, “Urugo ruhire” na “Dushengurukanye isheja”. Masamba kandi nawe wahimbye indirimbo “Ihorere Rwanda” yakoreshejwe mu Kwibuka twiyuka ku nshuro ya 15.
Naho kubahanzi ngo murikano karere Masamba akunda Kidumu cyane banakoranye indirimbo, akunda Camilione wa Uganda, naho ku isi akunda Djibanje, Yusundu, Ismalo, Silifi Keyita, Bob Marley.
Imbogamizi abona mu muziki nyarwanda harimo aba Producer, kuba hari ma studio atari ku rwego rwiza hari n’abahanzi bandika teste idafite message nziza cyane. Masamba kandi yanavuzeko abanyamakuru nabo hari igihe bagora abahanzi cyane abakora mugice cy’imyidagaduro.
Ubyo akunda:
Masamba ngo akunda kurya ibiryo gakondo (Ibihaza, ibishyimbo, amadegede, imyumbati,amateke), kwambara akunda kwambara ibinyafurika (Ibitenge, amabubu) cyangwa ama Jeans ngo ntago akudna amakote, naho siporo ngo akunda ni ukugenda n’amaguru (Marche). Masamba kandi ngo yo ari mu rugo akunda gutemba, akanakunda kureba amakuru yose abaho ku isi avugwa. Ngo akunda kandi no gucuranga akanaryama kare nibura ntarenze saa tatu zijoro atararyama. Ngo ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ni urupfu rwa Se naho icyamushimishije ni igihe Perezida w’u Rwanda yabasuyekuri Mille Collines muri Gakondo concert.
ADM INZOZI
No comments:
Post a Comment