Diplomate yemeza ko akwiye gufatwa nka mwarimu muri Hip Hop nyarwanda!
Nyuma y’uko uyu mugabo avuzweho gukimbirana n’umuhanzi Fireman bapfa indirimbo Fireman yari yaririmbyemo koabasore bagize Tuff Gangs bakubise inshuro Diplomate, kuri ubu yeruye avuga ko ntacyo apfa n’aba bose ndetse yongeraho ko ari mwarimu mu njyana ya Hip Hop.
Ibi Diplomate yabivuze mu ndirimbo ye nshya yise “Indebakure” anatangamo ubutumwa bunyuranye bugaragaza ubuhanganjye bwe ndetse n’amagambo yuje ubwenge nk’uko abimenyereweho.
Mu kiganiro Diplomate yagiranye na www.hillywoodstar.com yemeza ko ntamuhanzi numwe by’umwihariko umuraperi bakwiye kugirana ikibazo kuko nabo babizi ko ari mwarimu muri Hip Hop Nyarwanda: “Njye ntangazwa n’abaraperi bashaka kwitwa abami b’injyana kandi bataranayimaramo igihe runaka. Icyo njye nzi neza ni uko abantu bakuze babizi ko ndi umwami w’iyi njyana kuko ni njye watumye bakunda hip hop nyarwanda. Ibirenze kuri ibyo nabasaba abandi bashaka kuyiyoboka kunyigiraho nk’umubyeyi wabo kuko ntitwahuza rwose muri iyi njyana.”
Iyumvire hano indirimbo nshya ya Diplomate yise “Indebakure”
No comments:
Post a Comment