Tuesday, June 10, 2014

JODY PHIBI

UMUHANZIKAZI JODY PHIBI

Jody ni umuhanzikazi wa hano mu rwanda umaze igihe kirekire aririmba kandi akaba azwiho kugira ijwi ritangaje kandi ryiza cyane bihebuje. nubwo ibikorwa bye bisa nkaho abakora music show biz hano mu rwanda batabiha agaciro cyane ariko abenshi bemeza banahamya ko ari umuhanzikazi ushoboye cyane kurusha benshi tubona babazamuye kandi ntacyo bamurush.





1 Day,1 Star , special                        Jody Phibi

Umuhanzikazi Jody, n'umwe mu bahanzi b´abakobwa bafite ijwi rihambaye, ubuhanga n'ibikorwa bishimishije, nubwo ari umwe mubakunze kugira imbogamizi zo kutagaragazwa nk´umukobwa ushoboye, uyu muhanzi ntiyacitse intege ahubwo yarushijeho gukora. yatangiye umuziki awukorera muri BMCG kwa Barick, akaba yarahakoreye zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye nka Ninjye Nawe, Twishimane, ndi fière n'izindi, yahavuye nyuma y'imyaka ibiri bakorana aza gukorana na producer. Nicholas bakoranye Niki ntakora n'izindi, Jody ariko ngo umuziki we ntugira umupaka, niyo mpamvu yisunze n'abandi ba producers batandukanye akorayo indirimbo nka. Ndacyashidikanya, Nyambika Impeta , ni umwe mu bakobwa bafite ijwi rikunzwe kwifashishwa muri za featuring, yakoranye na all hip hop stars, Na Tactic, True D, na Auddy Kelly ( muri Sinzagutererana)etc.... 

  


Ubuhanga bwe bwamuhesheje kandi amahirwe yo gufashwa na Label zitandukanye nka Virtua. -Artiste ( France) Nelly's diamonds (Belgium) aho ari mu mishinga itandukanye nka "Ihorere Project" na Platinum Ent ( Uganda) aho akorerwa ibikorwa bitandukanye,promotion, managment na marketing, Audios na videos . Indirimbo ze nshya zasohotse kuri EP ye " Tenderness" yakorewe muri Platinum Ent.Tenderness akaba ari indirimbo ye nshya yasohokanye n'amashusho yayo, ndetse iki cyumweru akaba yasohoye Version yayo ya kabiri hamwe na new Single ye yitwa " Better than them". Muri Platinum ikaba ariho akorera ubu. Jody afite umwihariko wo kuba yaririmba mu kinyarwanda, icyongereza ,i giswahiri n'izindi ndimi ashoboye. Ibikorwa birakomeje kandi yiteguye kwerekana itandukaniro rye n'abandi.


No comments:

Post a Comment