Yitwa Msamba Intore ni uwa Sentore, akaba ari umuhanzi ubimazemo igihe
kinini kane, wabivukiyemo muri make nkuko yabitubwiye doreko yagiye kuri
scene afite imyaka 6, ahimba indirimbo indirmbo ye ya mbere afite
imyaka 13, kandi ngo na Se ari umuhanzi na Sekuru yari umuhanzi witwaga
Munzenze abenshi bakaba bamuzi i Nyaruguru.
Ubuzima:
Masamba ni umubyeyi ufite abana bane, abakobwa babiri n’abahungu
babiri. Masamba yavukiye i Bujumbura mu Ngagara, mu mwaka wa 1968, avuka
mu muryango w’abana 9 Masamba akaba ari uwaka 4, umwe niwe witabye
Imana abandi bose baracyahari. Yize amashuri ye mu Ngagara muri ecole
protestante, ayisumbuye ayiga i Bujumbu na Bacc 1 i Bujumbura yiga
Psycologie et science de l’education, akomeza nubuhanzi bwe aho yarari
mu buhungiro, kugeza ubwo yaje kujya ku rugamba rwo kubohoza i gihugu.
Ubuhanzi:
Masamba nkuko yabitangarije, ubuhanzi ngo yabutangiye akiri muto kuko
Se yari umuhanzi ukomeye cyane waririmbaga i Bwami kwa Rudahigwa,
Masamba afite imyaka 5 yatangiye kubyina, yigiyeho imbere mu mwaka 9
atangira guhamiriza, ageze imyaka 11 nibwo yatangiye ubuhanzi bwo
kuririmba, aho yaririmbaga mubasaveri anaherekeza amakorali kuririmba
akabivanga nibyo Se yamwigishije, ku mwaka 14 nibwo yahimbye indirimbo
ye ya mbere umubyeyi we aramukosora. Msamba yatubwiyeko ku mwaka 6 hari
ahantu Se bamutumiye aramuherekeza ngo arabyina cyane abantu barishima.
Aho mu Ngagara kandi ngo Masamba yari umutoza w’itorero ryari rihari
aho mubuhungiro.
Masamba ngo indirimbo yambere yahimbye yitwaga “Ndi uwawe” ikaba
igiye gusohoka kuri alubumu ye azasohora vuba, ariko ngo mu ndirimbo
nyinshi yahimbye izakunzwe cyane harimo “Wirira”, “Ari hehe”, “Urugo
ruhire”, na “Ibimbabaza”. Ngo kubijyanye n’injyana (Style) we ngo
injyana yatojwe kandi yize neza ni injyana ya gakondo y’umwimerere,
indirimbo ziwacu z’u Rwanda hose uhereye iburasirazuba, amagepfo nutundi
duce twose tw’u Rwanda. Gusa ngo Masamba mubusore bwe yakundaga Regge,
ikizuru na West Afro Music yaba Yusundu, Isimayelo na Sefi Keyita, aho
mu bwana bwe yakundaga gusubiramo indirimbo zaba Bob Marley nabanndi
baririrmba murizo njyana.
Kubijyanye no gucuranga ngo Masamba azi gucuranga Inanga kandi
ninacyo gicurangisho cya Muzika akunda cyane, azi kandi kuvuza ingoma za
Kinyarwanda, ngo azi kandi no gucuranga Gitari ariko bitari cyane.
Masamba kandi ngo ashobora kuririmba mu rurimirw’igifaranga,
icyongereza, hamwe n’igisuhwali, gusa ngo ntago abikunda akunda
kuririmba mu rurimi rw’ikinyarwana kuko ariwo rumufasha gusobanura neza
inganzo ye mundi z’amahanga.
Masamba ngo amaze kujya mu ma festival zo ku rwego rwo hejuru zirenga
80 zagiye zibera mu bihugu bitandukanye harimo izabereye mu Bwongereza
Festival yitwa Umadi, Festival ya Matafu muri Isiraheli, Festival ya
Myoroke muri Esipanye, mu Bufaranga, mu Budage, mu Bubiligi mubihugu bya
Carabie bya Martine Festival ya Afro Jazz, Festipam muri Congo Brazza
nahandi, Naho ngo Awards hariyo yaboneye mu Bubiligi niyo yahawe inaha
mu Rwanda kubw’indirimbo “Nyeganyega” hamwe naza reconnaissance nyinshi
yagiye abona. Aherutse kandi mubuSuwisi muri centre culturelle ya
Zirike, muri Afurika yepfo aho yakoranye na Soetto Gospel Choir
indirimbo “Abiwacu muraho”.
Masamba kandi ngo yanagaragaye akina anaririmba muri Theatre
yamenyekanye cyane ku mugabane w’ubirayi yitwa “Rwanda 1994” ivuga
amateka y’u Rwanda kuri Jeneside yakorewe abatutsi. Masamba ngo niwe
wihimbira indirimbo ze texte (Lyrics) na melody gusa nta lebel agira
nubwo mu minsi ya vuba ara afite lebel ye izitwa “Gakondo Lebel”, Gusa
ngo aba producer akunda gukorana nabo kandi yemera harimo Aaron Tunga,
Pastor P na Bob. Ngo indirimbo Masamba afite zikabakaba 165 hakaba nizo
Se yasize nazo mu minsi ri imbere azajyana mu studio akazikora.
Dore indirimbo 3 Masamba kuriwe yadutangarije ko akunda cyane kurusha
izindi “Wirira”, “Urugo ruhire” na “Dushengurukanye isheja”. Masamba
kandi nawe wahimbye indirimbo “Ihorere Rwanda” yakoreshejwe mu Kwibuka
twiyuka ku nshuro ya 15.
Naho kubahanzi ngo murikano karere Masamba akunda Kidumu cyane
banakoranye indirimbo, akunda Camilione wa Uganda, naho ku isi akunda
Djibanje, Yusundu, Ismalo, Silifi Keyita, Bob Marley.
Imbogamizi abona mu muziki nyarwanda harimo aba Producer, kuba hari
ma studio atari ku rwego rwiza hari n’abahanzi bandika teste idafite
message nziza cyane. Masamba kandi yanavuzeko abanyamakuru nabo hari
igihe bagora abahanzi cyane abakora mugice cy’imyidagaduro.
Ubyo akunda:
Masamba ngo akunda kurya ibiryo gakondo (Ibihaza, ibishyimbo,
amadegede, imyumbati,amateke), kwambara akunda kwambara ibinyafurika
(Ibitenge, amabubu) cyangwa ama Jeans ngo ntago akudna amakote, naho
siporo ngo akunda ni ukugenda n’amaguru (Marche). Masamba kandi ngo yo
ari mu rugo akunda gutemba, akanakunda kureba amakuru yose abaho ku isi
avugwa. Ngo akunda kandi no gucuranga akanaryama kare nibura ntarenze
saa tatu zijoro atararyama. Ngo ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ni
urupfu rwa Se naho icyamushimishije ni igihe Perezida w’u Rwanda
yabasuyekuri Mille Collines muri Gakondo concert.
ADM INZOZI